1 Kings 20:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwami Ahabu wa Isiraheli aramusubiza ati: “Bibe uko ubivuze mwami databuja! Nanjye ubwanjye nkwishyize mu maboko hamwe n'ibyanjye byose.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwami wa Israheli arasubiza ati «Bibe uko ubivuze, shobuja Mwami wanjye! Ndi uwawe n’ibyo ntunze byose.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umwami w'Abisirayeli aramusubiza ati “Bibe uko uvuze, mwami nyagasani. Ndi uwawe n'ibyo mfite byose.”