1 Kings 20:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ahabu asubiza za ntumwa za Benihadadi ati: “Nimugende mubwire shobuja muti: ‘Ibyo watumye ku mugaragu wawe ubushize nzabikora byose, ariko ibyo unsabye ubu simbyemeye.’ ” Nuko izo ntumwa zisubirayo zishyira Benihadadi igisubizo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Akabu abwira intumwa za Beni‐Hadadi, ati «Mubwire umwami databuja muti ’Ibyo watumye bwa mbere ku mugaragu wawe, nzabikora; ariko ibi bya nyuma sinzabikora.’» Intumwa zirataha, zigeza kuri Beni‐Hadadi igisubizo cya Akabu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Aherako abwira intumwa za Benihadadi ati “Nimugende mumbwirire umwami databuja muti ‘Ibyo wabanje gutuma ku mugaragu wawe nzabikora byose, ariko ibyo untumyeho hanyuma ibyo byo simbyemeye.’ ”Nuko intumwa ziragenda zimubwira ibyo Ahabu amushubije.