1 Kings 21:13 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bya birara bibiri biraza byicara ahateganye na Naboti, maze bitangira kumurega imbere ya rubanda rwose biti: “Naboti yatutse Imana n'umwami!” Nuko baramusohora bamujyana inyuma y'umujyi, bamutera amabuye arapfa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
hanyuma bazana abantu babiri b’abagome, babicaza imbere ye. Abo bagome bashinja Naboti mu ruhame rw’abantu, bavuga bati «Naboti yatutse Imana n’umwami!» Uwo mwanya baramufata, bamuvana mu mugi, bamutera amabuye arapfa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze abagabo babiri b'ibigoryi barinjira bamwicara imbere. Abo bagabo b'ibigoryi bashinja Naboti bari imbere y'abantu bati “Naboti yatutse Imana n'umwami.” Uwo mwanya baramusumira bamuvana mu murwa, bamutera amabuye arapfa.