1 Kings 21:2 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Igihe kimwe Ahabu abwira Naboti ati: “Dore umurima wawe w'imizabibu uri hafi y'ingoro yanjye, wumpe mpingemo imboga. Nzakuguranira undi uwurusha ubwiza, cyangwa nzakwishyure amafaranga akwiranye na wo.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Akabu abwira Naboti, ati «Mpa umurima wawe w’imizabibu, nywugire ubusitani bwanjye, kuko uri iruhande rw’inzu yanjye. Nzakuguranira nguhe urusha uwawe ubwiza, cyangwa se nubishaka, nzaguhe ikiguzi cyawo mu giciro cya feza.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ahabu abwira Naboti ati “Mpa uruzabibu rwawe, kugira ngo ndugire igihambo cy'imboga kuko ari hafi y'urugo rwanjye, nzaguhe urundi ruzabibu rururuta ubwiza, cyangwa washaka naguha ibiguzi byarwo ku ifeza.”