1 Kings 21:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Ahabu asubira iwe ababaye cyane kandi arakaye, kubera ko Naboti w'i Yizerēli yanze kumugurisha gakondo ye. Nuko Ahabu yiroha mu buriri aryama yerekeye ivure, ntiyagira icyo arya.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Akabu asubira iwe ababaye cyane kandi arakaye, kubera amagambo yari abwiwe na Naboti ngo «Sinzaguha umurage w’abasokuruza.» Aryama ku buriri bwe yerekeye urukuta, yanga kurya.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze Ahabu ataha afite agahinda n'uburakari, ku bw'ijambo Naboti w'i Yezerēli yamubwiye ngo “Sinaguha gakondo ya ba sogokuruza banjye.” Nuko aryama ku gisasiro cye yerekeye ivure, yanga kugira icyo afungura.