1 Kings 21:6 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ahabu aramusubiza ati: “Ni ukubera ko nabwiye Naboti w'i Yizerēli nti: ‘Mpa umurima wawe w'imizabibu tuwugure amafaranga, cyangwa nzakuguranire undi.’ None yanshubije ati: ‘Singuha umurima wanjye.’ ”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwami aramusubiza ati «Ni uko nabwiye Naboti w’i Yizireyeli nti ’Tugure umurima wawe w’imizabibu, cyangwa se niba ubikunze nguhe ingurane yawo’, maze akanga.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Na we aramusubiza ati “Ni uko navuganye na Naboti w'i Yezerēli nkamubwira nti ‘Mpa uruzabibu rwawe turugure ifeza, cyangwa washaka naguha urundi mu cyimbo cyarwo.’ Na we akansubiza ati ‘Sinaguha uruzabibu rwanjye.’ ”