1 Kings 22:3 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara Ahabu yari yarabwiye ibyegera bye ati: “Muzi neza ko umujyi wa Ramoti y'i Gileyadi ari uwacu. Ni kuki tutawigarurira kugira ngo tuwukure mu maboko y'umwami wa Siriya?”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwami wa Israheli abwira abagaragu be, ati «Aho muzi ko Ramoti y’i Gilihadi ari iyacu, tukaba tudaharanira kuyigobotora mu maboko y’umwami wa Aramu?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umwami w'Abisirayeli abwira abagaragu be ati “Harya muzi ko i Ramoti y'i Galeyadi ari ahacu, kandi ko twicecekeye tukaba tutahakuye mu maboko y'umwami w'i Siriya?”