1 Kings 22:32 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abakuru b'ingabo barwanira mu magare y'intambara babonye Yozafati, bibwira ko ari umwami wa Isiraheli. Baramuhindukirana kugira ngo bamurwanye Yozafati avuza induru.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abatware b’amagare babonye Yozafati, baravuga bati «Uriya ni we mwami wa Israheli nta kabuza», baramuhindukirana ngo bamurwanye, Yozafati avuza induru.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko abatware b'amagare barabutswe Yehoshafati baravuga bati “Nguriya umwami w'Abisirayeli koko.” Ni cyo cyatumye bamuhindukiriraho kujya kumurwanya. Yehoshafati arataka,