1 Kings 22:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ahabu abaza Umwami Yozafati ati: “Mbese tuzajyana kurwana, kugira ngo nigarurire Ramoti y'i Gileyadi?” Yozafati asubiza Ahabu ati: “Erega jyewe nawe turi umwe, n'ingabo zanjye ni zimwe n'izawe, n'amafarasi yawe ni amwe n'ayanjye!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abaza Yozafati, ati «Waza tukajya kurwana i Ramoti y’i Gilihadi?» Yozafati asubiza umwami wa Israheli, ati «Nta tandukaniro ryawe nanjye, ingabo zanjye ni zo zawe, n’amafarasi yanjye ni yo yawe.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bukeye abwira Yehoshafati ati “Mbese twatabarana n'i Ramoti y'i Galeyadi?”Yehoshafati asubiza umwami w'Abisirayeli ati “Tuzatabarana nk'uwitabara, n'ingabo zanjye nk'ingabo zawe, n'amafarashi yanjye nk'ayawe.”