1 Kings 22:6 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ahabu umwami wa Isiraheli akoranya abahanuzi bagera kuri magana ane, arababaza ati: “Ese ntere Ramoti y'i Gileyadi nyigarurire, cyangwa se nyireke?” Abahanuzi baramumusubiza bati: “Ngaho yitere, Uhoraho azayikugabiza.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwami wa Israheli akoranya abahanuzi bagera kuri magana ane, maze arababaza ati «Nzikore njye gutera Ramoti y’i Gilihadi, cyangwa se nzarorere?» Baramusubiza bati «Hatere! Uhoraho ahagabije umwami.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko umwami w'Abisirayeli ateranya abahanuzi, ari abagabo nka magana ane arababaza ati “Ntabare i Ramoti y'i Galeyadi cyangwa se ndorere?” Baramusubiza bati “Tabara, kuko Uwiteka azahagabiza umwami.”