1 Kings 22:8 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ahabu aramusubiza ati: “Hasigaye umwe watubariza Uhoraho, ariko simukunda kuko buri gihe ampanurira ibibi, nta kiza na kimwe ajya ambwira. Ni uwitwa Mikaya mwene Yimila.” Yozafati aramusubiza ati: “Sigaho wivuga utyo!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwami wa Israheli asubiza Yozafati, ati «Haracyari umuntu twabasha kugishaho inama y’Uhoraho, ariko jye ndamwanga kuko atampanurira ibyiza, keretse ibibi: ni uwitwa Mikayehu mwene Yimila.» Yozafati aramusubiza ati «Mwami, wivuga utyo!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umwami w'Abisirayeli asubiza Yehoshafati ati “Hasigaye undi mugabo twabasha kugisha Uwiteka inama, ariko ndamwanga kuko atampanurira ibyiza, keretse ibibi. Uwo ni Mikaya mwene Imula.”Yehoshafati aramusubiza ati “Mwami, wivuga utyo.”