1 Kings 3:1 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Salomo agirana ubumwe n'umwami wa Misiri maze arongora umukobwa we, hanyuma amujyana mu Murwa wa Dawidi. Arahamutuza kugeza igihe yamariye kwiyubakira ingoro ye n'inzu y'Uhoraho, n'inkuta z'i Yeruzalemu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Salomoni aba umukwe wa Farawo, umwami wa Misiri; arongora umukobwa wa Farawo amutuza mu Murwa wa Dawudi, kuko yari atararangiza kubaka ingoro ye bwite, Ingoro y’Uhoraho, n’urukuta rugose Yeruzalemu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Salomo yuzura na Farawo umwami wa Egiputa arongora umukobwa we, amuzana mu mudugudu wa Dawidi agumayo kugeza aho Salomo yamariye kubaka inzu ye bwite n'iy'Uwiteka, n'inkike zo kugota i Yerusalemu.