1 Kings 3:22 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko uwo mugore wundi aravuga ati: “Ashwi da, umwana muzima ni we wanjye naho upfuye ni uwawe.” Ariko wa mugore wa mbere akomeza kuvuga ati: “Ashwi, umwana upfuye ni uwawe naho umuzima ni we wanjye.” Nuko bakomeza kujya impaka batyo bari imbere y'umwami.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Undi mugore aravuga ati «Oya da! Umwana wanjye ni we uriho, naho uwawe ni we wapfuye»; ariko wa wundi wa mbere arasubiza ati «Oya! Umwana wawe ni we wapfuye, ahubwo uwanjye ni we muzima.» Uko ni ko bateranaga amagambo imbere y’umwami.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Undi mugore aravuga ati “Oya, umuzima ni we wanjye, uwapfuye ni uwawe.”Uwa mbere ati “Oya, uwapfuye ni uwawe, umuzima ni we wanjye.”Babivugira batyo imbere y'umwami.