1 Kings 3:26 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umugore wari nyina w'umwana muzima impuhwe ziramusāba kubera umwana we, maze abwira umwami ati: “Ndakwinginze nyagasani, uwo mwana muzima wimwica, ahubwo muhe uriya mugore amwijyanire.” Naho wa mugore wundi we aravuga ati: “Mucemo kabiri tumubure twembi.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umugore, nyina w’umwana muzima, bitewe n’uko amabere ye yari yikoze kubera impuhwe agiriye umwana we, abwira umwami ati «Oya, Nyagasani, reka kwica umwana muzima, ahubwo muhe uriya mugore!» Naho undi aravuga ati «Ye kuba uwanjye cyangwa se uwawe! Mutememo kabiri!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko umugore nyina w'umwana muzima wari umufitiye imbabazi, abwira umwami ati “Nyagasani, umuzima mumwihere wimwica, nubwo bimeze bite.” Ariko undi aravuga ati “Ahubwo bamucemo kabiri, mubure nawe umubure.”