1 Kings 3:6 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Salomo arayisubiza ati: “Wagiriye ubuntu bukomeye umugaragu wawe data Dawidi kuko yakunogeraga, agira umurava n'ubutungane n'ubudakemwa. Ntiwaretse kumugirira ubwo buntu bukomeye, uramumpa jyewe umwana we musimbura ku ngoma nk'uko biri ubu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Salomoni arasubiza ati «Wagaragarije umugaragu wawe data Dawudi ubudahemuka bukomeye, kuko yagendaga imbere yawe yubahiriza amategeko, akakugirira ubutabera n’ubutungane bw’umutima. Na n’ubu uracyamukomereza ubwo budahemuka, kuko n’umwana we wamwicaje ku ntebe y’ubwami.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Salomo aravuga ati “Wagiriye data Dawidi ineza nyinshi, kuko yagendanaga ukuri no gukiranuka imbere yawe agutunganiye mu mutima we, kandi wamugeneye kumugirira iyi neza ikomeye, umuha umwana we ngo yicare ku ntebe y'ubwami bwe nk'uko biri none.