1 Kings 4:19 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Geberi mwene Uri yari ashinzwe akarere ka Gileyadi, n'igihugu cyahoze gitegekwa na Sihoni umwami w'Abamori, n'igihugu cyahoze gitegekwa na Ogi umwami wa Bashani. Geberi ni we wenyine wari umutegetsi w'iyo ntara.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Geberi mwene Uri, wari ushinzwe akarere ka Gilihadi n’igihugu cyose cya Sihoni umwami w’Abahemori, n’icya Ogi umwami wa Bashani. Uretse abo cumi na babiri hari kandi umutware mu gihugu cya Yuda.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Geberi mwene Uri, mu gihugu cy'i Galeyadi no mu gihugu cya Sihoni umwami w'Abamori na Ogi umwami w'i Bashani, ni we wenyine wakoreshaga muri icyo gihugu.