1 Kings 4:7 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Salomo kandi yari yarashyizeho abategetsi cumi na babiri, bakwijwe mu ntara zose z'igihugu cya Isiraheli. Bari bashinzwe kugemurira umwami ibyo kumutunga, n'ibyo gutunga ab'ibwami. Buri mutegetsi yagombaga kuzana ingemu ukwezi kose rimwe mu mwaka.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Salomoni yari afite n’abatware cumi na babiri bakwijwe muri Israheli yose kugira ngo bajye bazanira umwami n’urugo rwe amakoro; buri wese yafataga ukwezi kumwe mu mwaka ko kuzana ayo makoro.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi Salomo yari afite abatware cumi na babiri bakwijwe mu Bwisirayeli bwose, kugira ngo bajye bazanira umwami n'abo mu rugo rwe amakoro. Umuntu wese yamaraga ukwezi kumwe mu mwaka, afashe igihe cyo gutanga amakoro.