1 Kings 5:19 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bityo rero, ngambiriye kubakira Uhoraho Imana yanjye Ingoro nkurikije uko yabibwiye data Dawidi ati: ‘Umwana wawe nzagusimbuza ku ngoma, ni we uzanyubakira Ingoro.’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
ndashaka kubaka Ingoro igenewe izina ry’Uhoraho, Imana yanjye, nk’uko Uhoraho yabwiye data Dawudi, ati ’Umwana wawe nzashyira mu mwanya wawe ku ntebe yawe y’ubwami, ni we uzubakira izina ryanjye Ingoro.’
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko ngambiriye kubakira izina ry'Uwiteka Imana yanjye inzu, nk'uko Uwiteka yabwiye umukambwe wanjye Dawidi ati ‘Umuhungu wawe nzashyira ku ngoma yawe mu cyimbo cyawe, ni we uzubakira izina ryanjye inzu.’