1 Kings 5:20 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
None rero utange amabwiriza bantemere ibiti by'amasederi yo muri Libani. Abantu banjye bazafatanya n'abawe, kandi nzaguha ibihembo by'abantu bawe nk'uko uzabigena. Uzi neza ko abantu b'ino batazi gutema ibiti nkamwe Abanyasidoni.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
None rero, tegeka bantemere ibiti by’amasederi muri Libani: abagaragu banjye bazafatanya n’abawe; nzaguha igihembo cy’abagaragu bawe nk’uko uzabishaka, kuko uzi ko nta muntu w’iwacu wamenya gutema ibiti nk’Abasidoni.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko none tegeka abantemera imyerezi y'i Lebanoni, kandi bazakorana n'abagaragu banjye. Nuko nzajya nguha ibihembo by'abagaragu bawe uko uzambwira kose, kuko uzi yuko nta n'umwe muri twe w'umuhanga uzi gutema ibiti nk'Abasidoni.”