1 Kings 5:21 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Hiramu amaze kwakira ubutumwa bwa Salomo, arishima cyane maze aravuga ati: “Uyu munsi Uhoraho nasingizwe kuko yahaye Dawidi umwana w'umunyabwenge, kugira ngo ategeke Abisiraheli ubwoko bukomeye.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hiramu akimara kumva ubutumwa bwa Salomoni arishima cyane, hanyuma aravuga ati «Uyu munsi, nihasingizwe Uhoraho wahaye Dawudi umwana w’umunyabwenge, kugira ngo ategeke iyi mbaga y’abantu nyamwinshi!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Hiramu yumvise amagambo ya Salomo aranezerwa cyane, aravuga ati “Uyu munsi Uwiteka ashimwe, kuko yahaye Dawidi umuhungu w'umunyabwenge gutegeka ubwo bwoko bukomeye.”