1 Kings 5:26 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho yahaye Salomo ubwenge nk'uko yari yaramusezeraniye. Hiramu na Salomo bagirana ubwumvikane, maze bombi bagirana amasezerano.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho yari yarahaye Salomoni ubwenge nk’uko yari yarabimubwiye; umubano wa Hiramu na Salomoni urakomera, bombi bagirana amasezerano.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Uwiteka aha Salomo ubwenge nk'uko yamusezeranije, abana amahoro na Hiramu kandi basezerana isezerano ryo gufashanya.