1 Kings 5:8 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bazanaga kandi ingano za bushoki n'ibyatsi byo kugaburira amafarasi akurura amagare, kimwe n'andi mafarasi. Babishyiraga umwami, buri mutegetsi akajyana ibyo yategetswe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Naho ku byerekeye ingano n’ubwatsi bw’amafarasi n’izindi nyamaswa zikurura amagare, babizanaga aho umwami yabaga acumbitse, buri wese akurikije uko yategetswe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bakajya bazana sayiri n'ubwatsi bw'ayo mafarashi, n'ayandi y'imbaraga nk'uko byategetswe, bakabizana aho umwami yabaga.