1 Kings 6:20 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Naho igicaniro cy'imibavu cyari cyometsweho imbaho z'amasederi, cyagombaga kuba imbere y'urwinjiriro rw'Icyumba kizira inenge cyane. Icyo Cyumba cyari gifite metero icumi z'uburebure, na metero icumi z'ubugari, na metero icumi z'ubuhagarike. Imbere mu Cyumba hose hari hometseho izahabu inoze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Icyumba gitagatifu rwose cyari gifite uburebure bw’imikono makumyabiri, ubugari bw’imikono makumyabiri, n’ubuhagarike bw’imikono makumyabiri kandi cyari gisizweho zahabu inogereye; imbere yacyo hari urutambiro rurandishije ibiti by’amasederi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Aho havugirwa uburebure bwaho bw'umurambararo bwari mikono makumyabiri, ubugari bwaho bwari mikono makumyabiri, uburebure bwaho bw'igihagararo bwari mikono makumyabiri. Hose ahateraho izahabu itunganijwe, ayitera no ku cyotero cyakozwe mu myerezi.