1 Kings 6:27 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Salomo ahagarika abo bakerubi bombi mu Cyumba kizira inenge cyane. Amababa yabo yari arambuye ku buryo ibaba rimwe ryakoraga ku rukuta, irindi rigakora ku ibaba ry'undi mukerubi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Salomoni ashyira abakerubimu hagati mu cyumba gitagatifu rwose. Abo bakerubimu bari bafite amababa arambuye: ibaba rimwe ry’umukerubimu wa mbere rikora ku rukuta, n’iry’undi rikora ku rundi rukuta, kandi andi mababa yabo yombi yahuriraga hagati mu Ngoro, rimwe rikora ku rindi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ashyira ibyo bishushanyo by'abakerubi mu mwinjiro w'inzu. Amababa yabyo yari afatanye urunana, bituma rimwe ry'igishushanyo kimwe rifata ku ruhande rumwe rw'inzu, iry'ikindi ku rundi ruhande, kandi ayandi mababa yombi ahurira hagati mu nzu.