1 Kings 7:24 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Icyo kizenga cyari gifite urugara rutatseho impushya ebyiri z'uducuma tw'umuringa turuzengurutse. Kuri buri metero hariho uducuma makumyabiri twakoranywe n'icyo kizenga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mu nsi y’urugara rw’icyo kizenga hari hakikijwe n’indabo zitangiye kwera; izo ndabyo zari zizengurutse ikizenga cyose. Iyo mitako yari yakorewe rimwe n’ikizenga cy’amazi, ubwo bashongeshaga imiringa, kandi ikizenga cyari kizengurutswe n’imirongo ibiri y’iyo mitako.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi mu bugenya bwacyo hari hakikije ibishushanyo by'imihe, mu mukono umwe wacyo w'intambike habagaho ibishushanyo cumi. Ibyo bishushanyo byari impushya ebyiri kuri cyo, byaremanywe na cyo.