1 Kings 7:29 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Kuri ibyo bisate hari hashushanyijeho intare n'ibimasa n'abakerubi. Ku bizingiti byo hejuru na ho ni ko byari bimeze. Hejuru no munsi y'intare n'ibimasa hari imitako.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
kuri ibyo bisate byo hagati y’inkingi hari ibishushanyo by’intare, by’impfizi y’inka, n’iby’abakerubimu; hejuru y’izo nkingi hakaba imikondo kandi mu nsi y’ibishushanyo by’intare n’impfizi hari ibisa n’imitako itendera.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kuri ibyo bisate byo hagati y'izo nkingi hashyizweho ibishushanyo by'intare n'inka n'abakerubi, hejuru y'izo nkingi hari hateweho imikindo, kandi munsi y'ibishushanyo by'intare n'inka hariho ibisa n'imishunzi itendera, ariko bisobekeranye.