1 Kings 8:16 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
‘Kuva igihe mvanye ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli mu Misiri, nta mujyi n'umwe nigeze mpitamo mu miryango yose ya Isiraheli nashoboraga kwiyerekaniramo, nta n'undi muntu n'umwe nigeze mpitamo kugira ngo ategeke ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli.’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
’Kuva umunsi navaniye umuryango wanjye Israheli mu Misiri, nta mugi n’umwe nahisemo mu miryango yose ya Israheli, kugira ngo nubakemo Ingoro ikwiriye izina ryanjye; ariko nahisemo Dawudi kugira ngo abe umutware w’umuryango wanjye Israheli.’
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
‘Uhereye igihe nakuriye ubwoko bwanjye bw'Abisirayeli muri Egiputa, nta mudugudu wo mu miryango ya Isirayeli yose nigeze gutoranya wo kubakwamo inzu ngo izina ryanjye riwubemo, ahubwo natoranije Dawidi ngo ategeke ubwoko bwanjye bw'Abisirayeli.’