1 Kings 8:20 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“None Uhoraho yasohoje Isezerano rye: dore nasimbuye data Dawidi ku ngoma, ubu ni jye mwami w'Abisiraheli nk'uko Uhoraho yari yarabivuze, kandi ni jye wubakiye Ingoro Uhoraho Imana y'Abisiraheli.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho yasohoje ijambo yivugiye: nazunguye data Dawudi, nicara ku ntebe y’ubwami bwa Israheli nk’uko Uhoraho yari yarabivuze, nubaka Ingoro ikwiye izina ry’Uhoraho, Imana ya Israheli,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“None Uwiteka ashohoje ijambo yavuze kuko mpagurutse mu cyimbo cya data Dawidi, kandi nkaba nicaye ku ntebe y'ubwami bwa Isirayeli nk'uko Uwiteka yasezeranye. Kandi nujuje inzu nubakiye izina ry'Uwiteka Imana ya Isirayeli,