1 Kings 8:23 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
arasenga ati: “Uhoraho Mana y'Abisiraheli, nta yindi mana ihwanye nawe, ari mu ijuru ari no ku isi. Wowe usohoza Isezerano ryawe ukaba n'indahemuka ku bantu bawe, bahora bakumvira babikuye ku mutima.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
aravuga ati «Uhoraho, Mana ya Israheli, nta Mana iriho ari mu ijuru, ari no ku isi ihwanye nawe, yakomereza nkawe Isezerano n’impuhwe abagaragu bawe bagenda imbere yawe n’umutima wabo wose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Aravuga ati “Uwiteka Mana ya Isirayeli, nta mana iriho hejuru mu ijuru cyangwa hasi mu isi ihwanye nawe, kuko ukomeza gusohoreza abagaragu bawe amasezerano no kugirira ibambe abagendera imbere yawe n'umutima wose.