1 Kings 8:25 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
None rero Uhoraho Mana y'Abisiraheli, ukomeze ibyo wasezeraniye umugaragu wawe data Dawidi, ubwo wamubwiraga uti: ‘Abazagukomokaho nibitwara neza mu migenzereze yabo, bakanyumvira nk'uko wanyumviye, ntihazabura muri bo ugusimbura ku ngoma ya Isiraheli.’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
None ubu ngubu Uhoraho, Mana ya Israheli, komereza umugaragu wawe data Dawudi ijambo wamubwiye, ugira uti ’Ntihazabura na rimwe umwe mu bana bawe uzicara ku ntebe y’ubwami bwa Israheli, niba abana bawe babaye indahemuka mu mico, bakagenda imbere yanjye nk’uko wowe wabigenje.’
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko rero none Uwiteka Mana ya Isirayeli, komeza ibyo wasezeranije umugaragu wawe data Dawidi nk'uko wamubwiye uti ‘Ntuzabura umuntu wo kwicara ku ntebe y'ubwami bwa Isirayeli imbere yanjye, niba abana bawe bazitonda mu ngeso zabo nziza, bakagendera imbere yanjye nk'uko wagenderaga imbere yanjye.’