1 Kings 8:59 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho Imana yacu ajye azirikana amasengesho yanjye ku manywa na nijoro, nanjye umugaragu we ampe ibyo musabye, ahe n'ubwoko bwe bw'Abisiraheli ibyo bamusabye akurikije ibyo dukeneye buri munsi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Aya masengesho ngejeje ku Uhoraho, Imana yacu, amuhore imbere ijoro n’amanywa kugira ngo ajye arenganura umugaragu we n’umuryango we Israheli, akurikije ibyo dukeneye buri munsi;
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi ayo magambo ningingiye Uwiteka muhagaze imbere, Uwiteka Imana yacu ijye iyibuka ku manywa na nijoro, kugira ngo ijye icira umugaragu wayo n'ubwoko bwayo bw'Abisirayeli imanza zitunganye ku by'umunsi uzacyana byose,