1 Kings 8:66 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ku munsi ukurikira iyo minsi mikuru, umwami asezerera abantu. Baramushimira maze basubira iwabo banezerewe, kandi bishimye kubera ibyiza byose Uhoraho yagiriye umugaragu we Dawidi, n'ubwoko bwe bw'Abisiraheli.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ku munsi wa munani Salomoni asezerera imbaga. Basezera ku mwami hanyuma basubira mu mahema yabo bishimye, imitima yabo inejejwe n’ibyiza Uhoraho yari yagiriye umugaragu we Dawudi n’umuryango we Israheli.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ku munsi wa munani umwami asezerera abantu, bamusabira umugisha basubira mu mahema yabo bishima, imitima yabo inejejwe n'ineza yose Uwiteka yagiriye umugaragu we Dawidi, n'ubwoko bwe bwa Isirayeli.