1 Kings 8:9 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Muri iyo Sanduku harimo gusa ibisate bibiri by'amabuye. Musa yari yarabishyizemo ari kuri Sinayi, igihe Uhoraho yagiranaga Isezerano n'Abisiraheli bamaze kuva mu Misiri.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nta kintu kiri muri ubwo Bushyinguro, uretse ibisate bibiri by’amabuye Musa yashyizemo ari i Horebu, igihe Uhoraho yagiranaga Isezerano n’Abayisraheli bava mu Misiri.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Muri iyo sanduku nta kindi cyarimo, keretse ibisate by'amabuye bibiri Mose yashyiriyemo i Horebu, ubwo Uwiteka yasezeranaga n'Abisirayeli isezerano bava mu gihugu cya Egiputa.