1 Kings 9:16 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwami wa Misiri yari yarateye umujyi wa Gezeri arawigarurira, arawutwika amaze kumarira ku icumu abaturage bawo b'Abanyakanāni. Uwo mujyi yari yarawuhaye ho impano umukobwa we muka Salomo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Farawo, umwami wa Misiri yari yaragabye ibitero, afata umusozi wa Gezeri arawutwika amaze kwica Abakanahani bari bawutuyemo, maze awugabira umukobwa we, muka Salomoni.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi Farawo umwami wa Egiputa yari yaratabaye atsinda i Gezeri arahatwika, yica Abanyakanāni bari bahatuye, abaha umukobwa we muka Salomo ho indongoranyo.