1 Kings 9:19 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yasannye n'imijyi yose yabikagamo ibintu bye, n'iyabagamo amagare ye y'intambara n'amafarasi ye y'intambara. Umwami Salomo yubatse kandi n'icyo yashatse cyose muri Yeruzalemu no mu bisi bya Libani, n'ahandi hose mu gihugu yategekaga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
yubaka n’indi migi yashyinguragamo ibintu bye, ari na yo amagare ye y’intambara yatahagamo n’abagenderaga ku mafarasi bakayitahamo. Ubwo Salomoni yubaka ibyo ashatse byose muri Yeruzalemu, no muri Libani, mbese mu gihugu cyose yategekaga.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
n'imidugudu yose y'ingarama ya Salomo, n'iyacyurwagamo amagare ye n'iy'abagendera ku mafarashi be, n'amazu yashakaga kubaka i Yerusalemu n'i Lebanoni no mu gihugu cyose yatwaraga, kugira ngo yinezeze.