1 Kings 9:8 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nubwo iyi Ngoro ari akataraboneka, icyo gihe abazahanyura bose bazatangara maze bimyoze bati: ‘Ni iki cyatumye Uhoraho agenza atya iki gihugu n'iyi Ngoro?’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Iyi Nzu na yo izasenyuka, maze uzanyura aho yari iri azatangare, yibaza ati ’Ni iki cyatumye Uhoraho akorera ibi ngibi iki gihugu n’iyi Ngoro?’
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kandi iyi nzu nubwo ari ndende uzayinyura imbere wese azatangara yimyoze ati ‘Ariko ni iki cyatumye Uwiteka agenza iki gihugu n'iyi nzu bene aka kageni?’