1 Peter 1:12 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Imana yahishuriye abo bahanuzi ko ubutumwa yabashinze atari bo bugenewe, ahubwo ko ari ubwanyu. Ubwo ni bwo Butumwa bwiza mumaze kugezwaho ubu ngubu n'ababubazaniye, bafite ubushobozi bwa Mwuka Muziranenge bohererejwe avuye mu ijuru. Ubwo Butumwa abamarayika na bo babufitiye amatsiko.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abo bahanuzi Imana yabahishuriye ko ubwo butumwa atari bo bwagenewe, ahubwo ko ari mwebwe bagomba kubushyikiriza, none ubu ngubu mukaba mubumenyeshejwe n’abigisha b’Inkuru Nziza bayobowe na Roho Mutagatifu woherejwe aturuka mu ijuru, ndetse n’abamalayika bifuza kuyirangamira.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi bahishurirwa yuko batabyiyerekewe ahubwo ko ari mwe babyerekewe. Ibyo none mumaze kubibwirwa n'ababwirije ubutumwa bwiza, babwirijwe n'Umwuka Wera woherejwe ava mu ijuru, kandi ibyo abamarayika babigirira amatsiko bashaka kubirunguruka.