1 Peter 1:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Icyo bigamije ni ukugira ngo ukwizera kwanyu kugeragezwe. Koko kandi ukwizera kwanyu kurusha kure izahabu agaciro, kuko yo yangirika nubwo iba yacishijwe mu ruganda. Bityo igihe Yezu Kristo azahishurwa, azasanga mumuhesheje ishimwe n'ikuzo n'icyubahiro.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uko zahabu bayiyungururisha umuriro, ni na ko bya bigeragezo bigenewe gusukura ukwemera kwanyu gutambukije kure agaciro iyo zahabu y’akanya gato, kugira ngo nikumara guhama, kuzabaheshe ibisingizo, ikuzo n’icyubahiro, igihe Yezu Kristu azaba yigaragaje.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kugira ngo kwizera kwanyu kugaragare ko kurusha izahabu igiciro cyinshi (kandi izahabu nubwo ishira igeragereshwa umuriro), kandi kugira ngo kwizera kwanyu kugaragare ko ari uk'ukuri, amaherezo kuzabahesha ishimwe n'ubwiza n'icyubahiro ubwo Yesu Kristo azahishurwa.