1 Peter 2:20 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
None se mwashimwa mute igihe mwihanganiye gukubitwa muhōrwa ibyaha byanyu? Ariko rero igihe mwakoze neza mukabihōrwa maze mukihangana, ubwo ni bwo muba mushimishije Imana.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Murabona byabamo kuzo nyabaki kwiyumanganya inkoni mukubitwa, niba mwakoze ikosa? Ariko niba mwiyumanganyije imibabaro mwatewe n’icyiza mwakoze, ngiyo ingabire mu maso y’Imana.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko se niba mwihanganira gukubitwa ibipfunsi babahora icyaha, muzashimwa iki? Icyakora niba mukora neza, akaba ari byo mubabarizwa mukabyihanganira, ibyo ni byo Imana ishima