1 Peter 2:8 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Kandi ngo: “Iryo ni ibuye risitaza abantu, ni urutare rubagusha.” Koko kandi barasitaye nk'uko babigenewe, kuko batumviye Ijambo ry'Imana.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
ariko kandi ribabera ibuye basitaraho n’urutare batembaho.» Barisitaraho kuko banze kwemera ijambo ry’Imana, kandi ni na cyo bagenewe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni ibuye risitaza n'urutare rugusha.”Basitara ku ijambo ry'Imana ntibaryumvire kandi ari bo ryagenewe.