1 Peter 2:9 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranyijwe n'abatambyi bakorera Umwami Imana n'abantu baziranenge, n'ubwoko bwayo bw'umwihariko. Bityo mwamamaze ibikorwa bitangaje by'Imana yabahamagaye ngo muve mu mwijima, mugere mu mucyo wayo w'agatangaza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Naho mwebwe muri ubwoko bwatoranyijwe, imbaga y’abaherezabitambo ba cyami, ihanga ritagatifu, umuryango Imana yironkeye, kugira ngo mujye mwamamaza ibigwi by’Uwabahamagaye, abavana mu mwijima, akabinjiza mu rumuri rwe rw’agatangaza,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b'ubwami, ishyanga ryera n'abantu Imana yaronse, kugira ngo mwamamaze ishimwe ry'Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima ikabageza mu mucyo wayo w'itangaza. 2.14; Yes 9.1