1 Peter 3:14 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Icyakora nubwo mwababazwa muzira ibikorwa bitunganye, na byo byababera ihirwe. Ntimugatinye abantu kandi ntimugahagarike umutima.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
N’iyo kandi mwagira icyo mubabazwaho ku mpamvu y’ubutungane, mwaba mugize amahirwe. Ntimugatinye ababatoteza, ngo muhagarike umutima;
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Icyakora, nubwo mwababazwa babahōra gukiranuka, mwaba muhiriwe. Ntimugatinye ibyo babatinyisha kandi ntimugahagarike imitima,