1 Peter 3:18 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Kristo na we yapfuye rimwe rizima kubera ibyaha byanyu, we ntungane apfira abagome kugira ngo abageze ku Mana. Igihe yari ku isi baramwishe, maze kubera imbaraga za Mwuka arazuka, aba muzima.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Koko rero, Kristu ubwe yapfuye rimwe rizima azize ibyaha by’abantu; bityo, nubwo ari intungane, apfira abagome kugira ngo abayobore ku Mana, abanje gupfa ku bw’umubiri, hanyuma agasubizwa ubuzima ku bwa Roho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kuko na Kristo yababarijwe ibyaha by'abantu rimwe, umukiranutsi ababarizwa abakiranirwa kugira ngo atuyobore ku Mana amaze kwicwa mu buryo bw'umubiri, ariko ahinduwe muzima mu buryo bw'umwuka.