1 Peter 3:20 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ni zo ba bantu bari baragomeye Imana, na yo ikabihanganira igihe cyose Nowa yubakaga bwa bwato bunini. Muri ubwo bwato hagiyemo abantu bake gusa, ndetse ni umunani bonyine bakijijwe n'amazi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
ba bandi bigomekaga ku Mana kera, mu gihe Yo yihanganaga birebire, kugeza kuri ya minsi Nowa yubakaga ubwato, ari bwo bwinjiwemo n’abantu bake, bagera ku munani, maze bagakizwa n’amazi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
ya yindi itumviraga Imana kera, ubwo kwihangana kwayo kwategerezaga mu minsi ya Nowa inkuge ikibāzwa. Muri yo bake bararokotse ndetse ni umunani, bakijijwe n'amazi.