1 Peter 4:15 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ntihagire umuntu n'umwe muri mwe uhōrwa ko ari umwicanyi cyangwa umujura, cyangwa umugizi wa nabi cyangwa kazitereyemo!
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ntihakagire n’umwe muri mwe uhorwa ko ari umwicanyi, umujura cyangwa umugiranabi, cyangwa se ngo azire ko yivanze mu by’abandi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ntihakagire umuntu wo muri mwe ubabazwa bamuhōra kwica cyangwa kwiba, cyangwa gukora inabi yindi cyangwa kuba kazitereyemo.