1 Peter 4:3 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Erega mwamaze igihe gihagije mukora ibyo abatazi Imana baharanira! Dore ibyo mwabagamo: ubwomanzi n'irari, ubusinzi n'inkera n'ubunywi, kimwe no gushengerera ibigirwamana kandi icyo ari ikizira ku Mana.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Koko rero, igihe cyahise cyari kibahagije kugira ngo mukore ibyo abatemera Kristu bifuza, mubeho mu ngeso mbi, mu byifuzo bibi, mu businzi, mu irari ryo kurya no kunywa no mu mihango igayitse y’ibigirwamana.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kuko igihe cyashize cyari gihagije gukora ibyo abapagani bakunda gukora, no kugira ingeso z'isoni nke, n'izo kurarikira no kunywa inzoga nyinshi, no kugira ibiganiro bibi no gusinda, n'imigenzo izira cyane y'abasenga ibishushanyo.