1 Peter 5:1 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abakuru b'itorero rya Kristo bo muri mwe ndabihanangiriza. Nanjye ndi umukuru hamwe namwe, ndi n'umwe mu bagabo bo guhamya ukuntu Kristo yababajwe agapfa, kandi nagenewe kuzahabwa uruhare ku ikuzo rya Kristo rigiye guhishurwa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Noneho rero, ndinginga abakuru b’ikoraniro bari muri mwe, nkabigira ari uko nanjye ndi umukuru kimwe na bo, n’umuhamya w’ububabare bwa Kristu, nkaba mfite n’uruhare ku ikuzo rigiye kugaragazwa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Aya magambo ndayahuguza abakuru b'Itorero bo muri mwe, kuko nanjye ndi umukuru mugenzi wanyu, n'umugabo wo guhamya imibabaro ya Kristo kandi mfatanije namwe ubwiza buzahishurwa.