1 Peter 5:12 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mbandikiye aya magambo make mfashijwe na Silasi, uko mbibona ni umuvandimwe w'indahemuka. Nashatse kubatera akanyabugabo, nkanabemeza ko ibyo mbandikiye ari byo buntu nyakuri Imana yabagiriye kugira ngo mubwishingikirizeho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mbandikiye muri make, nifashishije Silivani mbonamo umuvandimwe w’indahemuka, kugira ngo mbashishikaze kandi mbemeze ko ari ingabire nyakuri y’Imana mwihambiriyeho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mbandikiye uru rwandiko rw'amagambo make, rwanditswe n'ukuboko kwa Siluwano, mwene Data wo kwizerwa, uko ntekereza mbahugura, mpamya, yuko ubuntu bw'Imana navuze ari ubw'ukuri, nimubuhagararemo mushikamye.