1 Samuel 1:15 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hana aramusubiza ati: “Oya nyakubahwa, sinanyoye divayi cyangwa izindi nzoga, ahubwo ndi umugore washavuye nkaba naje kuganyira Uhoraho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ana aramusubiza ati «Shobuja, nta divayi nanyoye, nta n’igisindisha na busa, ahubwo ndi umugore ushenguwe n’ishavu. Gusa, naganyiraga Uhoraho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Hana aramusubiza ati “Ashwi databuja, ndi umugore ufite umutima ubabaye. Ntabwo nanyoye vino cyangwa igisindisha cyose, ahubwo nsutse imbere y'Uwiteka amaganya yo mu mutima wanjye.