1 Samuel 1:18 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hana na we ati: “Nyakubahwa, ubonye nakugizeho ubutoni!” Nuko Hana aragenda yemera kurya, no mu maso he haracya.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ana aramusubiza ati «Umuja wawe arakuronkereho umugisha!» Umugore aragenda, ararya, maze mu maso ye harakenkemuka.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Hana aramusubiza ati “Umuja wawe mbonere imbabazi imbere yawe.” Nuko uwo mugore aragenda arafungura, mu maso he ntihongera kugaragaza umubabaro ukundi.